Umuco w’ubukorerabushake uri mu bishobora guteza imbere igihugu!
Abenshi mu bakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagiyeho kuva Komisiyo yatangira kugeza uyu munsi. Ikigaragara ni uko aba bagabo n’abagore bakomeje kugaragaza urukundo bakunda igihugu batanga umusanzu wabo mu kugifasha kubona abayobozi bakibereye biciye mu matora anyuze mu mucyo, mu bwisanzure no mu kuri.
N’ubwo badahembwa ntibibabuza kwitangira akazi kabo nk’uko bakiyemeje. Ibi babigaragaje bategura neza amatora yose yabayeho muri iki gihugu kuva ku ya Perezida wa Repubulika kugera ku y’Abadepite, ay’Inzego z’Ibanze tutibagiwe n’amatora y’Abasenateri tuvuyemo. Ibi byose babikoranye ubwenge, ubwitange, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bisanzwe biranga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva yajyaho kugeza uyu munsi.
Ibi rero bikwiye kubera urugero buri Muturarwanda kuko abahanga bavuga ngo “ntukabaze igihugu cyawe icyo cyagukorera ahubwo wowe ibaze icyo wakorera igihugu cyawe”. Aha rero niho mpera nsaba Abanyarwanda bose kwigana umuco w’ubukorerabushake nk’inzira yatuma igihugu gitera imbere kandi vuba. Impamvu mvuga gutya n’uko Leta idashobora kubona amafaranga yo gukoresha muri gahunda nyinshi kandi z’ingirakamaro ifitiye Abanyarwanda. Nyamara birazwi ko umutungo wa mbere w’Igihugu ari abagituye. Ibi bivuze ko hagiye hagaragara umuco w’ubukorerabushake, zimwe muri gahunda za Leta zakorwa kandi zikagirira Abanyarwanda akamaro ndetse bigatuma n’igihugu cyihesha agaciro ntigisabirize.
Twese rero dukwiye kuyoboka umuco w’ubukorerabushake kuko n’abakurambere bacu babikomojeho bavuga ngo “akimuhana kaza imvura ihise!”
Bwana Munyaneza Charles
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora