Abatorewe kujya muri Sena batangajwe burundu
Tuesday 4 October 2011

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Dr Karangwa Chrysologue yatangaje burundu abasenateri batorewe kujya muri Sena y’u Rwanda ku mugoroba wo ku ya 30 Nzeri 2011 kuri Televiziyo y’Igihugu. Muri abo basenateri harimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu arizo Intara 4 n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abandi 2 batorewe guhagararira Amashuri makuru na za Kaminuza byaba ibyigenga ndetse n’ibya Leta. Mu Mujyi wa Kigali, Madamu Gakuba Jeanne D’arc niwe watsinze n’amajwi 80.78%. Abasenateri 2 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Sena ni Bwana Bizimana Evariste wagize amajwi 92.30% na Bwana Musabeyezu Narcisse wagize 90.90%. Intara y’amajyepfo izahagararirwa n’Abasenateri 3 ari bo Madamu Mukasine Marie Claire wabonye amajwi 84.21% akurikirwa na Bwana Bizimana Jean Damascène wagize 83.19% na Niyongana Gallican ufite 69.83%. Abasenateri 3 bazahagararira Intara y’Iburasirazuba nabo baratangajwe. Abo ni Madamu Mukabarisa Donatille wabonye amajwi 77.55%, Amb. Rugema Michel wagize 68.19% na Bwana Sebuhoro Celestin wagize amajwi 62.96%. Intara y’Iburengerazuba nayo yari igenewe Abasenateri 3. Abatowe ni Madamu Bishagara Kagoyire Thérèse wabonye amajwi 89.95% akurikirwa na Bwana Mushinzimana Appolinaire wabonye 86.46% naho Bwana Sindikubwabo Jean Nepomuscene agira 81.44%. Abazahagararira za Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga Uwatorewe guhagararira za Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta ni Prof. Bajyana Emmanuel wagize amajwi 36.48%. Ku mwanya w’Umusenateri uzahagararira za kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatowe Prof. Nkusi Laurent wari umukandida rukumbi. Yagize amajwi 100% kuko ku bagize inteko itora bageraga kuri 362, abatoye neza bagera kuri 335 ndetse bose bamuhundagajeho amajwi. Prof. Dr Karangwa Chrysologue yishimiye ko aya matora yitabiriwe n’abakandida benshi ndetse bariyamamaza bagaragaza ishyaka ntihagira abakuramo kandidatire nk’uko byigeze kubaho mu matora yashize. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KIA Bwana Munyaneza Charles yavuze ko aya matora yatwaye ingengo y’imari ingana na miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda. Yongeyeho ko yose yatanzwe na Leta y’u Rwanda kuko yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012. Prof. Kananga Simba Ntare ni umukandida utaragize amahirwe yo gutsinda wari wiyamamaje ku mwanya w’umusenateri uhagarariye za kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta. Yitabiriye umuhango wo gutangaza by’agateganyo amajwi wabaye kuwa gatatu taliki ya 28 Nzeri 2011. Yavuze ko amatora yabaye mu mucyo ko nta buriganya bwabayemo. Prof. Kananga yagize ati “ndasaba bagenzi banjye batsinzwe kudacika intege, naho abatsinze bo ndabasaba gufata ibitekerezo by’abataragize amahirwe yo gutsinda maze bakabikoresha mu nyungu z’abanyarwanda bose”

© 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission

Home | About NEC | News | Publications | Elections | Voters | Observers | Official Government Website | Check Mails