![]() |
||||||||||
|
||||||||||
Friday 25 November 2011
![]() Itsinda ry’abayobozi n’abakozi 6 barimo aba Komisiyo y’Amatora mu Burundi n’aba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bari mu ruzinduko rw’Iminsi 5 mu Rwanda. Urwo ruzinduko rwatangiye taliki ya 21 Ugushyingo rukazasozwa taliki 25 ugushyingo 2011. Bwana Bucumi Julius komiseri muri Komisiyo y’amatora mu Burundi uyoboye iryo tsinda ry’abashinzwe amatora mu Burundi yagize ati “tuje kurahura ubwenge mu Rwanda kugira ngo amatora ataha tuzakoresha iwacu i Burundi mu 2015 azarusheho kugenda neza” Nyuma yo kubaha ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’u Rwanda Bwana Munyaneza Charles yababwiye ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’u Rwanda imaze imyaka 11 avuga ko yagiyeho mu 2000. Yabasobanuriye ko iyo Komisiyo yari iteganyijwe mu masezerano y’amahoro y’Arusha n’ubwo itahise ijyaho kubera impamvu z’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Munyaneza Charles yababwiye ko inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’u Rwanda zirimo kuyobora amatora kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Perezidansi ya Repubulika ndetse no kwigisha Abaturarwanda uburere mboneragihugu. Yanababwiye ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igizwe n’inzego 3 arizo urwego rw’Abakomiseri rushyiraho politiki rukanatanga icyerekezo cy’uko ibintu bikorwa, urwego rw’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse na Biro. Ku bijyanye n’urwego rw’abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko bashyirwaho n’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena. Gusa ngo rugomba kubahiriza ihame rya 30% by’abagore nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho. Yongeyeho kandi ko babiri muri abo ba Komiseri bagomba kuba ari inzobere mu by’amategeko. Urwo rwego ntirukora ku buryo buhoraho kuko ngo ruza amezi abiri mbere y’amatora rugasoza imirimo yarwo ukwezi kumwe nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora. Ni urwego rugira manda y’imyaka 3 ishobora kongerwa inshuro imwe gusa. Urwego rwa kabiri rugizwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bugizwe n’abakozi bahoraho bajyaho hakoreshejwe uburyo bw’ipiganwa buciye mu gukora ibizamini ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushyirwaho n’Inama y’abaminisitiri. Rufite inshingano zo gukora imirimo ya buri munsi muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Urwego rwa gatatu ari narwo rwa nyuma rugizwe na Biro irimo Perezida na Visi Perezida ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa. Lisiti y’Itora yagarutsweho Mu bibazo babajije, abashyitsi baturutse i Burundi bagarutse ku ilisiti y’itora ikoreshwa mu Rwanda babaza imiterere yayo, uburyo itegurwa n’uburyo ikosorwa. Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwababwiye ko Lisiti y’itora igomba guhora ikosorwa(updated) buri mwaka kabone n’iyo haba hatari amatora. Mu gukosora lisiti y’itora bijyana no gukuraho abantu bitabye Imana, kongeraho abagejeje imyaka yo gutora, abimukira mu bindi bice by’igihugu n’ibindi. Asobanura impamvu mu bo bazanye harimo n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Bucumi Julius yavuze ko iyo minisiteri ariyo ikora ibirebanye n’irangamimerere bityo ngo barifuza kumenya uko nabyo bikorwa mu Rwanda cyane cyane ko bifite aho bihuriye na Lisiti y’itora. Abo bashyitsi batemberejwe mu bice bitandukanye bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nko mu icapiro, mu buyobozi bwa ICT aho beretswe uko lisiti y’itora ikorwa, ububiko bw’ibikoresho, ububiko bw’ibitabo(Centre de Documentation) n’ahandi. Banasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi aho birebeye amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu rugendo rwabo kandi bazasura uturere twa Bugesera na Gasabo, umushinga w’indangamuntu(NID Project) n’ahandi. |
![]()
![]() |
|||||||||
| © 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission |
||||||||||