Gisagara Theoneste niwe wabaye Indashyikirwa muri KIA, 2011
Monday 14 November 2011

Mu mwiherero w’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(KIA) wabereye mu karere ka Karongi kuva taliki ya 3 kugeza ku ya 6 Ugushyingo 2011, hafashwe ingamba zigamije gutuma abakozi barushaho gukora neza bubakira ku byiza bihari, hashimangirwa gutahiriza umugozi umwe, kugira imikorere inonze no guharanira umuco wo kuba indashyikirwa. Uwo mwiherero wahuje abakozi bo mu byiciro bitandukanye baba abakozi basanzwe ndetse n’abayobozi babo bagera kuri 52. Baganiriye ku bibazo bitandukanye bahura nabyo mu kazi, babwirwa ibyo batezweho ndetse nabo bageza ku buyobozi bwabo ibyifuzo byatuma barushaho gukora neza ndetse hanafatwa imyanzuro izatuma akazi karushaho kugenda neza.

Muri uwo mwiherero, Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KIA yabwiye abakozi ati “tugomba guharanira gukora ibintu byinshi kandi byiza mu gihe gito kuko ibyo abanyarwanda badutezeho ari byinshi”

Mu mwiherero habayeho kugaragaza ibyavuye mu isuzuma ryakorewe abakozi kugira ngo bamenye uhiga abandi mu gutunganya neza akazi ke. Ibi bijyanye no kurangiza neza inshingano, kubahiriza amategeko n’amabwiriza, kubahiriza igihe, gukorana neza na bagenzi be, gutangira raporo igihe n’ibindi. Mbere y’uko umwiherero uba hashyizweho ikipe yazengurukaga ireba uko abakozi bagiye barangiza inshingano zabo maze hatorwa umukozi ushinzwe amategeko ariwe Bwana Gisagara Theoneste wagize amanota 82%. Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru “Inzira ya Demokarasi” Bwana Gisagara Theoneste yagize icyo avuga ku mikorere yatumye aba indashyikirwa muri KIA.

Inzira ya Demokarasi(ID): Ni ibihe bikorwa bifatika utekereza ko byatumye uba indashyikirwa? Gisagara Theoneste (GT): Nagize uruhare mu gutegura amategeko n’amabwiriza bigenga amatora maze amatora agenda neza, nateguye kandi amasezerano hagati ya KIA n’abafatanyibikorwa bayo ndetse nkora n’ikindi gikorwa kijyanye n’inshingano zanjye zo kugira inama Komisiyo ku bibazo bitandukanye birebana n’amategeko.

ID: Ni ibihe bikorwa bya buri munsi umukozi agomba kwitaho kugira ngo agere ku nshingano ze?

GT: Umukozi agomba gutegura gahunda y’ibikorwa ya buri cyumweru, buri kwezi, buri gihembwe na buri mwaka hashingiwe kuri gahunda rusange ya KIA no ku nshingano z’umukozi, gukorera ibintu ku gihe wubahiriza gahunda, gutanga raporo z’ibikorwa ku gihe, guha agaciro akazi ushinzwe tutibagiwe no guharanira kwiyungura ubumenyi bwamufasha kunoza akazi ke.

ID: Ese ni iyihe myitwarire igufasha mu kazi?

GT: Iyo myitwarire irimo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga abakozi, kubahiriza amasaha y’akazi; kuvugisha ukuri, gufashanya na bagenzi banjye mu kazi, kugisha inama ubuyozi na bagenzi banjye; kubaha bagenzi banjye no kurwanya stress nkora siporo nibura buri wa gatanu w’icyumweru.

ID: Ese umukoresha asabwa iki kugira ngo abakozi babe indashyikirwa?

GT: Inama zahabwa ubuyobozi cyangwa abakozi kugira ngo umusaruro w’abakozi urusheho kwiyongera harimo guha abakozi ibikoresho bihagije mu kazi kugira ngo batunganye neza akazi bashinzwe, guha abakozi amahugurwa yabafasha kongera ubumenyi hagamijwe kubafasha kongera umusaruro mu kazi kabo, gushyiraho uburyo(conditions) z’akazi zituma abakozi barushaho kumva ko bishimye bityo bikabatera umurava (motivations) ndetse no gushishikariza abakozi kubaha amategeko n’amabwiriza bibareba, gukunda akazi n’imikorere inoze.

ID: Abakozi basabwa iki kugira ngo bakore neza akazi kabo?

GT: Umukozi akwiye kumva ko akwiye kwibwiriza mu kazi atagombye gutegereza ko umuyobozi amuha buri gihe amabwiriza y’akazi (kugira initiative mu kazi). Ikindi kandi umukozi agomba kugira igenamigambi mu kazi ke ka buri munsi (planning skills) agakorera ibintu ku gihe, agatangira raporo ku gihe ndetse akubahiriza igihe (punctuality). Umukozi kandi agomba kubaha amategeko n’amabwiriza amugenga kandi akiyubaha we ubwe atibagiwe no kubaha bagenzi be mu kazi.

Imyanzuro y’Umwiherero

Umwiherero warangiye hafatwa imyanzuro itandukanye ndetse buri mukozi wa KIA asabwa kuyigira iye mu kazi ke ka buri munsi. Iyo myanzuro ni iyi ikurikira:

1. Kumenya amategeko n’amabwiriza bigenga KIA ndetse no kubigenderaho

2. Guteza imbere umuco wo gutuma abantu bumva neza inshingano zabo (responsabilities) bakumva neza agaciro k’ibyo bakora(Consciousness)

3. Guhanahana amakuru muri serivisi abakozi bakoreramo ndetse no muri KIA muri rusange. Gusa amakuru agomba kubwirwa abo agenewe ndetse agatangirwa igihe cyayo (Communicate with the right person at the right time )

4. Kwiyubaha no kubaha abandi(Self respect and respect others)

5. Gutega amatwi bagenzi bawe cyane cyane mu gihe bakugira inama zubaka. Aha havuzwe ko ibi biri mu bizatuma abakozi biyungura ubumenyi kuko bituma abakozi bigira kuri bagenzi babo.

6. Gukorera ikintu ku gihe cyacyo (Doing things at the right time).

7. Kumenya icyo ushinzwe ndetse ukamenya n’inshingano za bagenzi bawe. Ibi bigamije gufasha umukozi kumenya aho inshingano ze zihurira n’iza bagenzi be ndetse akaba yabunganira aho bikenewe.

8. Kugeza vuba ku bakozi ibyemezo biba byafatiwe mu nama zo hejuru(management meeting, Inama y’abakomiseri n’izindi) kugira ngo bishyirwe mu bikorwa bidatinze.

9. Guhora hakorwa isuzuma no gukurikirana ko ibyemezo bifatwa bishyirwa mu bikorwa.

10. Kureba ko habaho uburyo bwo gusaranganya inshingano(Delegation of Power) mu nzego bikenewemo kugira ngo akazi karusheho koroha no kwihuta.

11. Guharanira gukorera mu mucyo, kwirinda ko haba imipaka hagati y’abakozi mu kazi, gukora ku buryo uwo ari we wese ushaka kumenya ibyo KIA ikora yabimenya ndetse yashaka akayigira inama.

© 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission

Home | About NEC | News | Publications | Elections | Voters | Observers | Official Government Website | Check Mails