![]() |
||||||||||
|
||||||||||
Friday 27 January 2012
![]() Abakozi 20 ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bahawe amahugurwa ya BRIDGE(Building Resources In Democracy, Governance and Elections) tugenekereje mu Kinyarwanda ni gahunda igamije kongerera ubumenyi abakozi mu bijyanye na Demokarasi, imiyoborere myiza n’amatora. Ayo mahugurwa yamaze iminsi igera ku 10, yatanzwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere (UNDP) agamije gutuma abo bakozi barushaho gukora neza akazi kabo ko gutegura no kuyobora amatora harimo no kubarura amajwi ndetse no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu. Bityo rero amasomo bahawe ajyanye no gutegura no kuyobora amatora, kubarura amajwi no kuyatangaza ndetse no kwigisha gahunda z’uburere mboneragihugu ku byerekeranye n’amatora. Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza ariya mahugurwa taliki ya 25 Mutarama 2012, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bwana Munyaneza Charles yashimye UNDP kuba yarafashije mu gutuma ariya mahugurwa abaho, yongeraho ko abakozi bungutse byinshi bizabafasha mu kazi kabo. Yagize ati “ kuva Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yajyaho, UNDP ntiyahwemye kudutera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo kongerera abakozi bacu ubushobozi ndetse no mu buryo bwo kubaka inzego”. Yerekanye ko UNDP ifasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu guhugura abakozi, mu bikorwa byo gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu, mu kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga n’ibindi. Bwana Munyaneza Charles yibukije abakozi ko bakwiye kwishimira ko muri aka karere dutuyemo aribo bagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa ya BRIDGE bwa mbere. Yavuze ko hari BRIGDE yabaye umwaka ushize wa 2011 bityo akavuga ko wongeyeho iyabaye uyu mwaka wa 2012 yizera ko abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bageze ku rwego rutuma nabo bashobora gutanga ayo mahugurwa ku rwego mpuzamahanga. Bwana Munyaneza Charles kandi yasabye abahuguye gukomeza imigenderanire myiza n’abahuguwe kugira ngo niba hari ibibazo bafite bashobore kubibasubiza biciye ku ikoranabuhanga rya Internet. Yashimiye by’umwihariko uhagarariye UNDP mu Rwanda ku nkunga adahwema gutera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora amusaba ko hakwiye kubaho ayandi mahugurwa dore ko hari abandi bakozi bagera kuri 15 batashoboye guhabwa ubumenyi nk’ubu kandi babukeneye hashingiwe ku nshingano zabo. Asoza ariya mahugurwa, uhagarariye UNDP mu Rwanda, Bwana Auke Lootsma yagize ati “ muri UNDP twemera ko amatora ari ingenzi kuko atuma abaturage babasha kwitorera abayobozi hashingiwe ku mahame ya demokarasi bityo rero no mu myaka iri imbere tuzakomeza gutera inkunga izi nyigisho ziganisha ku gukora neza amatora” Yunze mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora maze yifuza ko abakozi b’iyo Komisiyo bakomeza kongererwa ubumenyi nabo bakazagera ku rwego rwo gutanga izo nyigisho mu rwego mpuzamahanga. Mu mpuguke zatanze ariya mahugurwa harimo Madamu Rindai Chipfunde- Vava waturutse mu gihugu cya Zimbabwe. Yashimye abahuguwe avuga ko bitwaye neza mu minsi 10 bari bamaze dore ko batangiye taliki ya 16 bakarangiza kuya 25 Mutarama 2012. Ibi kandi byashimangiwe na mugenzi we waturutse mu gihugu cya Malawi bwana Harris Potani. |
![]()
![]() |
|||||||||
| © 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission |
||||||||||