![]() |
||||||||||
|
||||||||||
Friday 21 October 2011
![]() Bimaze kuba umuco muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(KIA) ko iyo amatora ayo ariyo yose arangiye habaho igikorwa cyo gusuzuma uko amatora aba yaragenze, ibyo bigafasha kwisuzuma no kugira ngo ibibazo byagaragaye bizakosorwe mu matora yandi akurikira. Ibi rero nibyo iyo Komisiyo yakoze taliki ya 12 na 13 Ukwakira 2011. Abafite amatora mu nshingano zabo, inzego z’ibanze mu Ntara zose z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali tutibagiwe n’abanyamakuru barahuye maze baganira ku migendekere y’amatora y’Abasenateri yabaye taliki ya 26 na 27 Nzeri 2011. Mu Mujyi wa Kigali icyo gikorwa cyabereye kuri sports Vew Hotel. Perezida wa KIA, Prof Karangwa Chrysologue yavuze ko nk’abantu batakora igikorwa ngo kigerweho 100% akaba ariyo mpamvu habaho kwisuzuma kugirango bagire ibyo bakosora, na none kandi ngo ni ngombwa ko buri muntu yumva ko hari ibyiza akora ariko haba hari n’ibibazo bivuka bigakosorwa hagamijwe gutegura ejo hazaza heza. Yashishikarije abakozi ba KIA kujya bagaragaza ibitaragenze neza ntibumve ko kugaragaza ibitagenda neza ari ukwirengagiza ibyagenze neza. Aha yagize ati : “Gukora gutyo si ukwibeshya ahubwo biha ingufu ibyakozwe kandi bigatuma umuntu ashobora kwikosora mu buryo bunoze”. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Ndayisaba Fidele yishimiye imikorere myiza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Yanashimye uburyo inzego z’umutekano zifasha mu kurinda umutekano mu matora agakorwa mu mutuzo n’umutekano usesuye. Yashimiye kandi Inteko itora mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abakozi ba KIA. Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nawe yakoranye inama n’abafite amatora mu nshingano zabo hamwe n’inzego z’ibanze mu Ntara y’amajyaruguru. Muri iyo nama yabereye mu karere ka Musanze, Bwana Munyaneza Charles yashimiye abari muri iyo nama uruhare bagize kugira ngo amatora y’Abasenateri agende neza. Yishimiye uburyo ubwitabire bwari hafi 100% ndetse anashimira Inteko itora ko nta mpfabusa zagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru. Uwari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarukundo Safi Desanges yashimye uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ikanayobora amatora y’Abasenateri. Yagize ati “iyo muteguye mukanakoresha amatora neza, nta gushidikanya ko muba mukorera neza igihugu n’Abanyarwanda” Ibibazo byagaragaye Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje inzitizi zagiye zibaho, nk’ikibazo cyo gukererwa gutangira gutora bitewe no gutegereza ko inteko itora yuzura ndetse n’ikibazo cyo kurangiza gutora bikaba ngombwa ko bategereza ibarura ry’amajwi sa cyenda kandi bamwe bataha kure. Abari mu nama bakaba barasabye ko niba bishoboka ibyo byose byazigwaho ndetse byaba ngombwa itegeko rikaba ryahindurwa. Mu kubasubiza, Bwana Charles Munyaneza Umunyamabanga Nsingwabikorwa wa KIA, yagize ati “ku kibazo cyo gutinda gutangira gutora hategerejwe ko inteko itora yuzura ndetse no gutegereza sa cyenda kugira ngo amajwi atangire kubarurwa nta kundi twari kubigenza kuko biteganywa n’itegeko kandi rikaba ritarahinduka”. Yongeyeho ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza igenderaho. Bwana Rutatika Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa by’amatora mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko kuba abagize inteko itora baratinze kuhagera byaturutse ahanini ku miterere y’iyo Ntara. Yerekanye ko hari imirenge iri kure cyane y’aho amatora yagombaga kubera. Yatanze urugero ku murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke ndetse n’umurenge wa Bungwe mu Karere ka Gicumbi. Iyi mirenge ngo iri ku birometero byinshi ugereranyije n’ahagombaga gutorerwa. Ikibazo cy’imvura nacyo ngo kiri mu byatumye abatora baza batinze maze bitinza amatora. Ikindi kibazo cyagaragajwe muri izo nama z’isuzumamigendekere y’amatora ni uko hari uduce tumwe two mu gihugu tudafite uburyo bworoshye bwo gutwara abagenzi. Ngo hari n’aho utapfa kubona amapikipiki. Ikibazo cy’Abayehova Umwe mu bitabiriye inama ku isuzumamigendekere y’amatora mu Ntara y’Amajyaruguru yagarutse ku ikibazo cy’Abayehova bivugwa ko batajya bakozwa ibyo gutora. Abari mu nama bemeranyijwe ko imyemerere y’umuntu itari ikwiye kumubuza gukora inshingano ze nk’umwenegihugu. Bwana Munyaneza Charles yabashubije ko iki ari ikibazo gikwiye gukemuka ku bufatanye n’izindi nzego cyane cyane ko abafite imitekerereze imeze gutyo bashobora kuzagenda biyongera. Yagize ati “iki ni ikibazo gikwiye kwigwaho n’inzego zitandukanye kuko n’ubwo bariya Bayehova badatora, byanze bikunze bajya gusaba serivisi muri izo nzego zatowe batabigizemo uruhare” Bwana Jean Paul Munyandamutsa wari waturutse mu ndorerezi zatanzwe n’ikigo ngishwanama ku miyoborere myiza(RGAC: Rwanda Governance Advisory Council) yashimye uko amatora yagenze ndetse anatanga n’ibyifuzo. Muri ibyo byifuzo harimo ko Inteko itora Abasenateri yakwaguka hakongerwamo n’abandi. Ikindi yifuje ni uko muri za kaminuza n’amashuri makuru naho hakwiye gutora gusa abahagarariye abarimu n’abashakashatsi kubera ko amatora y’Abasenateri ari amatora aziguye. Mu kumusubiza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KIA yavuze ko bimwe mu byifuzo bye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye kubyigaho n’ubwo bitarafatwaho umwanzuro. Ngo bazakomeza kubisuzuma. Hari kandi abifuje ko, binyujijwe mu nyigisho z’uburere mboneragihugu, abanyarwanda bakwigishwa imiterere n’inshingano ya zimwe mu nzego zitorerwa mu gihugu. Madamu Uwizeyimana Agnes wari waturutse muri Forum y’amashyaka ya Politiki yavuze ko yakoreye akazi ke nk’indorerezi mu karere ka Burera. Ngo yabonye amatora yarakozwe neza kuko nta nenge yayabonyemo. Yatanze icyifuzo ko hatangira gutekerezwa ukuntu abantu batora bakoresheje ikoranabuhanga nk’uko bigenda muri bimwe mu bihugu byateye imbere. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo ab’Umujyi wa Kigali, Intara, abayobozi n’abandi bakozi b’uturere , Abahagarariye inzego z’Umutekano, abakoze ibikorwa by’indorerezi mu matora ndetse n’abakorerabushake n’abakozi ba Komisiyo y’ Igihugu y’Amatora. |
![]()
![]() |
|||||||||
| © 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission |
||||||||||