![]() |
||||||||||
|
||||||||||
Monday 7 November 2011
![]() Mu muhango wo kwishimira ibyagezweho wahuje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(KIA) n’abafatanyabikorwa bayo taliki ya 31 Ukwakira 2011, Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KIA yavuze ko abafatanyabikorwa ba KIA batanga inkunga y’ibitekerezo ndetse n’inkunga y’amafaranga babinyujije mu kigega rusange bahuriraho cyitwa Joint Basket Fund kigengwa n’iyo komisiyo. Abo bafatanyabikorwa barimo DFID, SIDA, Abaholandi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(European Union), UNDP, za Ambasade zinyuranye n’abandi bafatanyabikorwa bakorera mu nzego za Leta, Imiryango itagengwa na Leta n’abandi. Aha bwana Munyaneza Charles yagize ati « turebye aho twavuye, aho turi n’aho dushaka kujya dushobora kuvuga tudashidikanya ko turi mu nzira nziza ». Yagarutse ku matora KIA imaze gutegura no gukoresha, avuga ko yose yagenze neza kubera ubunararibonye(experience)iyo komisiyo imaze kugira mu byo gutegura, kuyobora no gukoresha amatora mu kuri, mucyo no mu bwisanzure. Yongeyeho ko ubu Komisiyo iri mu bikorwa bitandukanye birimo gahunda z’uburere mboneragihugu, kwiyubaka no gutegura amatora ari imbere nk’amatora y’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite azaba mu 2013 n’ayandi azakurikiraho. Muri uwo muhango, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo yashimiwe uburyo inzego z’ibanze zifasha mu gukangurira abaturage kwitabira amatora, gutegura ahazatorerwa no kuhataka. Mu bandi bashimiwe Bwana Munyaneza Charles yagize ati « turashimira abanyarwanda bose muri rusange kuko ibi twagezeho aribo tubikesha. U Rwanda ruri mu bihugu bike bishobora gukoresha amatora nta mvururu » Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musoni James yavuze ko intambwe Komisiyo y’Igihugu y’amatora imaze kugeraho ishimishije. Yasabye inzego zatowe gukorera mu mucyo zikamurikira abo zikorera ibyo zikora(acountability). Yagize ati « umuntu wese watowe n’abaturage niyumve ko afite uwamuhaye iyo nshingano bityo akwiye kumusobanurira ibyo amukorera». Minisitiri Musoni James yongeyeho ko hari ibintu 4 by’ingenzi muri Demokarasi. Icya mbere ngo n’uko benshi mu bayobozi bashyirwaho n’abaturage binyuze mu matora. Icya kabiri ngo abo bayobozi baba bagomba gukorana n’abaturage babashyizeho. Icya gatatu yagarutseho ni ihame ry’uko ba baturage bashyiraho abayobozi baba bafite n’uburenganzira bwo kubasaba kubamurikira ibibakorerwa. Icya nyuma nk’uko MInisitiri yashoje abivuga, ni uko ba baturage babonye wa muyobozi atabakorera ibyo bamutoreye bashobora kumuvanaho bakamusimbuza undi babinyujije mu matora na none. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye abafatanyabikorwa ba KIA inkunga bakomeje kuyitera bikayifasha kurangiza inshingano zayo ndetse n’ibikorwa rusange by’Igihugu bigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’amajyambere y’igihugu. Yashoje yizeza KIA inkunga ya Minisiteri ayoboye mu bikorwa byayo byose. Madamu Elizabeth Carrière, ukuriye Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) mu Rwanda n’u Burundi, yashimye intambwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze kugeraho ndetse yongeraho ko bazakomeza kuyitera inkunga aho bishoboka. |
![]()
![]() |
|||||||||
| © 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission |
||||||||||