Komite mpuzabikorwa z’Uburere mboneragihugu mu Turere zarahuguwe
Tuesday 4 October 2011

Komite mpuzabikorwa by’Uburere mboneragihugu ku karere ni urwego rw’Akarere rufasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gukangurira abaturage bose ibijyanye n’inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora , imiyoborere myiza na demokarasi. Kugeza ubu, izo komite ziri ku nzego z’Akarere n’Umurenge. Mu mpera z’icyumweru gishize, mu turere twose tw’Igihugu habaye Igikorwa cyo guhugura abagize izo komite. Icyo gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(KIA) cyibanze ku bagize Komite mpuzabikorwa by’Uburere mboneragihugu mu turere twose tw’igihugu uko ari 30. Bahuguwe ku nshingano zabo, imikorere n’imikoranire ndetse no kuri demokarasi n’imiyoborere myiza.Biteganyijwe ko nabo bazahugura abandi. Zimwe mu nshingano za Komite Mpuzabikorwa by’Uburere Mboneragihugu mu Karere nk’uko zaganiriweho ni ugufasha abatuye Akarere kugira imyumvire ijyanye n’ibihe igihugu kigezemo kugira ngo bashobore kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye za Leta, kwigisha Abaturage inyigisho z’Uburere Mboneragihugu kuri Demokarasi, Imiyoborere Myiza n’Amatora no gushishikariza abatuye Akarere kugira uruhare rugaragara mu bikorwa binyuranye bitegurira Abanyarwanda amatora n’izindi gahunda za Leta zigamije kubaka Igihugu. Bwana Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Iburengerazuba yari yitabiriye igikorwa cy’amahugurwa ya za Komite mpuzabikorwa zo mu turere twa Karongi na Rutsiro. Yasabye izo komite gutahiriza umugozi umwe zigakora nk’ikipe hagati yabo ndetse no hagati yabo n’abashinzwe uburere mboneragihugu mu Mirenge igize utwo turere. Yashoje agira ati “dukorere igihugu tuzirikana ko twikorera, twirinde gukora nk’abacashuro kugira ngo tugiteze imbere” Madamu Kansanga Oliva ni umuyobozi ushinzwe uburere mboneragihugu muri KIA. Yavuze ko inyigisho zikubiye mu burere mboneragihugu ari ingirakamaro bityo asanga akaba ari ngombwa ko zigera ku bantu benshi. Uburere mboneragihugu icyo aricyo Agatabo k’uburere mboneragihugu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasohoye muri Mata 2007 kavuga ko uburere mboneragihugu ari urwunge rw’inyigisho zitangwa mu buryo bw’ibiganiro cyangwa rw’ibikorwa hagamijwe kubaka ubumuntu mu muntu no gutoza abanyarwarwanda ibikorwa ngirakamaro, ibitekerezo byubaka, imyitwarire ibereye umuntu, umuco wo gukunda igihugu n’abagituye n’ibindi byiza umuntu akwiye kugeza ku bandi kandi nawe bakabimugezaho. Muri rusange rero uburere mboneragihugu bwumvikana nk’inyigisho zihamya uburyo bufasha abenegihugu kwiyobora bahabwa uruhare rugaragara mu miyoborere yabo. Aha na none uburere mboneragihugu bufatwa nk’umuyoboro ushimangira ubumenyi n’ubumenyingiro by’abenegihugu kandi bugatuma bahindura imyumvire yabo.Ibyo bibaha ubumenyi bwo gutandukanya ikibi n’icyiza, kumenya gusesengura ibibazo, kwigirira icyizere, kugira uruhare runini kandi ruhoraho mu guteza imbere aho batuye no kurangiza neza inshingano zabo. Ku ruhande rw’abayobozi, uburere mboneragihugu butuma ubuyobozi burushaho kumva kandi bugasobanura ibyo bukorera abayoborwa kuva mu nzego zo hejuru kugeza ku rwego rw’umudugudu. Mu mirongo ya Politiki y’uburere mboneragihugu nk’uko yashyizwe mu nyandiko na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hagaragaramo ko ifite inshingano yo gufasha umunyarwanda kubaka igihugu gishimwa n’abagituye ndetse n’abakigendamo , kigahora gitera imbere kandi kikagira ijambo mu ruhando rw’amahanga. Politiki y’uburere mboneragihugu ifite intego yo kwigisha umunyarwanda ikamutoza ndetse ikanamukundisha umurimo . Aha iriya politiki isobanura neza ko umurimo ukozwe neza ariwo soko yo kugera ku majyambere arambye ndetse ngo ni nayo nzira yonyine ishoboka yo kurwanya ubukene. Icyo iyo politiki itoza Abanyarwanda Iyo politiki itoza umunyarwanda kumenya uruhare rwe mu miyoborere myiza y’igihugu cye n’iterambere ryacyo no kugerageza kwiteza imbere ashingiye ku mutungo kamere wacyo. Iyo politiki kandi itoza umunyarwanda gushobora gufatanya n’abandi bantu bo mu bindi bihugu mu gukorera hamwe mu iterambere ry’ibihugu byabo muri rusange. Iyi politiki kandi ifite inshingano yo gufasha umunyarwanda kumva ko u Rwanda rutagomba gusigara inyuma mu majyambere, ko rugomba kwerekana icyo rushoboye mu karere rurimo no ku rwego mpuzamahanga. Demokarasi n’imiyoborere myiza Bwana Rumanzi Protais ni umukozi muri KIA ushinzwe inyigisho z’uburere mboneragihugu.Yabwiye abo yahuguraga mu Ntara y’Amajyepfo ko amatora ari ikiraro hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Yongeyeho ko ubuyobozi bwiza ari ipfundo ry’iterambere mu gihugu icyo ari cyose kimwe n’uko ubuyobozi bubi nabwo ari nyirabayazana y’ubukene. Bwana Rumanzi yongeyeho ati « ubuyopbozi ni indagizo uyoborwa aragiza umuyobozi bityo umuyobozi nawe akaba afite inshingano zo kuyikenura no kuyimurikira uwayimuragije » Nk’uko byagarutsweho muri ayo mahugurwa ,uburere mboneragihugu ngo ntibwaba bwujuje inshingano yabwo yo gutoza Abanyarwanda imico iboneye butabatoje kubahiriza amahame yo gusangira ubutegetsi nta kwikubira, kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw’abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Ayandi mahame uburere mboneragihugu butoza Abanyarwanda ni ukubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugirango bagire amahirwe angana mu mibereho yabo, gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane bihamye, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose tutibagiwe no kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu bahuguwe harimo abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, abakozi b’uturere bafite mu nshingano zabo ibikorwa by’urubyiruko, umuco na siporo ndetse n’abashinzwe iterambere ry’abagore. Hari kandi abahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu turere(CNJ), abahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu turere tutibagiwe n’abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’abagore(CNF) mu turere. Mu bandi bari batumiwe harimo abashinzwe uburezi mu turere ndetse n’abakozi 2 ba KIA barimo ushinzwe amatora ndetse n’ufite ibikorwa by’uburere mboneragihugu mu nshingano ze muri ‘zone’ z’amatora.

© 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission

Home | About NEC | News | Publications | Elections | Voters | Observers | Official Government Website | Check Mails