![]() |
||||||||||
|
||||||||||
Thursday 17 November 2011
![]() Abakorerabushake bagera kuri 80 bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na bamwe mu bayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bahuriye mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba barasabana ndetse baganira ku kazi bashinzwe. Iki gikorwa cyabereye mu nzu ndangamuco ya Gisenyi mu karere ka Rubavu aho aba bakorerabushake bahuye na bamwe mu bayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abandi bafatanyabikorwa babo maze bakungurana ibitekerezo ku bintu byose byatuma bakora akazi kabo neza.Iki gikorwa cyabaye taliki ya 12 Ugushyingo 2011 cyanagaragayemo igikorwa cyo kwakira abakozi bashya no gusezera ku bahinduriwe imirimo. Bwana Kalimunda Djamada umuhuzabikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko umuco mwiza utuma abantu bahura bagasabana utuma akazi karushaho kugenda neza. Yabwiye abari aho ko iyi ari yo mpamvu abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bateguye kiriya gikorwa. Bwana Kagaba Niyonshuti Etienne wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri ibyo birori nawe yagize ati “uko iryo hame ryo kuzirikana gukorana neza hagati yanyu ndetse n’izindi nzego mwaryubahirije byatumye imikorere yanyu iba myiza”. Mujawamariya Vestine Umuhuzabikorwa by’amatora muri zone ya Rubavu-Nyabihu-Ngororero yatangaje ko ibikorwa by’umuco nko gufashanya no gutabarana abakorerabushake bo muri iyi zone babigize intego kuko bibafasha kurushaho kwegerana no kunoza imikorere n’imikoranire yabo. Mujawamariya Vestina yagize ati “ ni umuco uturanga nk’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri zone ya Nyabihu-Rubavu-Ngororero. Uwagize ubukwe turamuherekeza tukamuhekera, uwagize ibyago nawe tukamufasha” Sheikh Djuma Kibata umwe mu bakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora we yagize ati “tujya mu gikorwa cy’amatora tubanje kujya inama, tukitegura bihagije uko tuzatunganya neza akazi dushinzwe mu muco w’ubumwe uturanga nk’abakorerabushake” Mu bikorwa by’umuco biranga aba bakorerabushake bo muri zone ya Rubavu-Nyabihu-Ngororero harimo no kwakira abayobozi bashya ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora muri zone Rubavu-Nyabihu-Ngororero baje babagana no gusezera ku bagiye . Muri uyu muhango aba bakorerabushake bakaba bakiriye Komiseri Musefano Juvens umaze iminsi aje gukorana na bo ,banasezera kuri komiseri Dusabe Goretti ubu ushinzwe Intara y’Amajyepfo. Mu ijambo rye, Komiseri Dusabe Goreti yifurije aba bakorerabushake guhora barangwa n’umuco w’ubumwe n’urukundo . Komiseri Juvens Musefano na we akaba yijeje abo yaje asanga kuzarangwa n’ubufatanye ,anifuriza aba bakorerabushake guhora bashyigikira ibikorwa byiza biteza igihugu imbere. Kimwe n’abandi bari bitabiriye ibi birori ,umuyobozi w’akarere ka Rubavu Cheikh Bahame Hassan yashimye umuco w’ubufatanye uhora uranga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse yifuza ko wahoraho |
![]()
![]() |
|||||||||
| © 2012 Government of the Republic of Rwanda - National Electoral Commission |
||||||||||