Welcome to National Electoral Commission

Imboni za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zikorera mu Turere zakurikiranye amahugurwa y’icyongereza


Imboni za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zikurikirana amahugurwa y’icyongereza

Kuva tariki ya 16 Ugushyingo kugeza tariki ya 21 Ukuboza 2009, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Imboni za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zikorera mu Turere zakurikiranye amahugurwa y’icyongereza. Ni igikorwa kiri muri gahunda Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yihaye cyo kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakozi bayo kugira ngo bashobore kurangiza neza inshingano zabo. By’umwihariko, muri ibi bihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri mu myiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashize imbaraga nyinshi mu guhugura abakozi bayo kugira ngo amatora azayoborwe neza.

Amahugurwa y’icyongereza ku mboni za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zikorera mu Turere yatumye basobanukirwa neza kuvuga no kwandika urwo rurimi mpuzamahanga ariko cyane cyane mu bikorwa by’amatora bakazarushaho kujya basobanurira indorerezi mpuzamahanga zizaza gukurikirana amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda. Ibi byagiye bigaragara ko hari aho indorerezi, iyo ziri aho amatora abera mu Rwanda, zidasobanurirwa neza imigendekere y’amatora kubera impamvu z’ururimi.

Nyuma y’ukwezi n’iminsi mike bari bamaze muri ayo mahugurwa, Imboni ziravuga ko zungutse byinshi mu cyongereza kuko ubu ngubu bashobora kuvugana n’umuntu wese mu cyongereza abandi nabo bakabaa bashobobora gukurikirana nk’amakuru kuri radiyo mpuzamahanga zivuga icyongereza.

Mu muhango wo gusoza ayo mahurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye cyane ubwitange Imboni zagaragaje mu gukurikirana amahugurwa y’icyongereza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabateguriye, bakaba barihanganiye gusiga ingo zabo igihe cy’ukwezi kwose, bigaragaza ko inshingano ziremereye zo guhuza ibikorwa by’amatora mu Turere  bafite hari icyizere ko zizagerwaho.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Bwana MUNYANEZA Charles, ashyikiriza impamyabumenyi hamwe n’ibihembo, Imboni yitwaye neza mu mahugurwa

Umunyamabanga Nshungwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakomeje avuga ko umusaruro wayo  mahugurwa ugaragara kandi ko bishimishije, abasaba ko bazakomeza bakoresha icyongereza mu mirimo yabo ya buri munsi no mu kazi kugira ngo ibyo bavanye mu mahugurwa bitazibagirana cyangwa ngo bibe imfabusa.

   
Copyright CNE (2010)