![]() |
|||||
| Français || English | |||||
AMAVU N’AMAVUKO
Kuva kera u Rwanda rwagize imiyoborere itandukanye bitewe n’amateka rwagize. Haba mu gihe cya mbere y’ubukoroni, igihe cy’ubukoroni (1894-1962) ndetse no mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri (1962-1994), hagiye hahinduka abayobozi ariko uburyo Igihugu cyayobowe bwagiye buba bumwe kubera ko abayoborwa batigeze bagira uruhare rugaragara mu miyoborere y’Igihugu cyabo.
Ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri, Abanyarwanda bashyizwe mu rujijo babeshywa demokarasi, amatora agakoreshwa, ikizayavamo cyaramenyekanye mbere y’uko aba. Ayo matora kandi yakunze kurangwa n’ivangura rishingiye ku turere, ku moko, amadini n’ishyaka rimwe rukumbi.
Mu rwego rwo kurandura burundu iyo miyoborere no gushimangira demokarasi mu Rwanda, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga nk’uko biteganywa n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangiye imirimo yayo muri Kamena 2000, maze ku wa 28 Ugushyingo 2000 hatangazwa Itegeko N°39/2000 rigena imiterere n’imikorere yayo.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 mu ngingo yaryo y’i 180 ryashimangiye iyo Komisiyo rinayongerera inshingano yo kuyobora andi matora Itegeko ryayigenera. |
|
||||
| Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (2008) | |||||