![]() |
|||||
| Français || English | |||||
INSHINGANO
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo y’i 180, nk’uko biteganywa kandi n’Itegeko N°31/2005 ryo ku wa 24/12/2005 rigena imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ni Komisiyo yigenga ishinzwe gutegura no gukoresha amatora y’inzego z’ibanze, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya Perezida wa Repubulika n’aya Referendumu n’andi matora itegeko ryayigenera.
Mu gutegura no gutunganya amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishinzwe : 1. Gutegura, kuyobora no guhagarira amatora;
2. Gushyiraho uturere tw’amatora;
3. Gushyiraho amashami ya Komisiyo mu Ntara, mu Mujyi wa
4. Gutegura no gutanga inyigisho z’Uburere mboneragihugu mu birebana n’amatora;
5.Kugenzura, kumenyesha no gutangaza mu nyandiko ibyavuye mu matora;
6. Gushyiraho ingamba zo guharanira ko amatora akorwa mu mucyo no mu bwisanzure;
7. Gukora indi mirimo yose yerekeye amatora iteganywa n’amategeko. |
|
||||
| Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (2008) | |||||