Welcome to National Electoral Commission
Français || English

 IMITERERE YA KOMISIYO


 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igizwe n’inzego zikurikira:

 

1. Inama y’Abakomiseri;

2. Biro ya Komisiyo;

3. Ubunyamabanga Nshingwabikorwa;

 

3.1. Inama y’Abakomiseri

 

Inama y’Abakomiseri igizwe n’abantu barindwi (7) batangwa na Guverinoma bagashyikirizwa Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibemeze.  Muri bo harimo Perezida na Visi Perezida.  Abakomiseri bagira manda y’imyaka itatu (3) ishobora kongerwa inshuro imwe (1) gusa. 

 

Mu gihe cy’amatora rusange, ukwezi kumwe mbere y’amatora, abakomiseri bahagarika akandi kazi bakoraga kugira ngo bakurikirane ibikorwa by’amatora kugeza igihe atangarijwe burundu.  Nyuma y’aho, basubira mu mirimo yabo basanzwemo nta zindi nzitizi.

 

3.2. Biro ya Komisiyo

 

Biro ya Komisiyo igizwe n’aba bakurikira:

1. Perezida;

2. Visi – Perezida;

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa

 

3.3.Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

 

Kugira ngo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishobore kurangiza inshingano zayo, igira Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bugizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abayobozi b’Amashami.

 

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bugira kandi abakozi b’ingoboka bashyirwaho hakurikijwe imbonerahamwe y’imirimo ishyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

 

3.4. Amashami ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

 

Mu gihe cy’imirimo y’amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ishyiraho amashami yayo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, urw’Uturere n’urw’Imirenge. Umubare w’abagize ayo mashami ugenwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hakurikijwe umwihariko wa buri rwego na buri tora.

 

   
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (2008)