![]() |
|||||
| Français || English | |||||
IBIKORWA BIMAZE KUGERWAHO
Mu kurangiza inshingano zayo, kuva yashyirwaho mu mwaka w’i 2000 kugeza ubu, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yakoze ibikorwa by’ingenzi bikurikira: a) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye kandi iyobora neza amatora akurikira: - Amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze ku rwego rw’Uturere, Imijyi n’Umujyi wa - Amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze ku rwego rw’Utugari n’Imirenge (25-26 Werurwe 2002); - Itora ry’Itegeko Nshinga (26 Gicurasi 2003); - Itora rya Perezida wa Repubulika (25 Kanama 2003); - Amatora y’Abagize Inteko Ishinga amategeko (29 Nzeli – 03 Ukwakira 2003); - Amatora y’Inyangamugayo z’Inkiko Gacaca (04-07 Ukwakira 2001 na Kanama 2004); - Amatora ya Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore (Nyakanga 2004); - Amatora ya Komite z’Abunzi (Nyakanga 2004); - Amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze (Mutarama – Werurwe 2006); - Amatora y’Abagize Komite z’Umudugudu (Kanama 2006); - Amatora ya Komite Nyobozi z’amashyirahamwe n’impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga (16-18 Ukwakira 2007); - Kuva muri 2001 kugeza muri 2008, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yayoboye amatora yo kuzuza mu nzego zinyuranye. b) Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye Inyigisho z’Uburere Mboneragihugu ku matora na demokorasi ku nzego zinyuranye z’Abanyarwanda bishingiye kuri Politiki y’Igihugu na gahunda y’Ubureremboneragihugu yateguwe ku bufatanye n’inzego zose zigira uruhare mu matora mu
c) Iby’ingenzi Komisiyo iteganya kugeraho muri 2008: ü Kubaka no kongerera ubushobozi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; ü Gutegura no Kuyobora amatora; ü Gukomeza gutanga inyigisho z’Uburere Mboneragihugu kiuri Demokarasi , Amatora n’Imiyoborere Myiza; ü Gushimangira Ikoranabuhanga mu mirimo ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora no mu bikorwa by’amatora; ü Guteza imbere ububanyi n’ubufatanye n’izindi nzego.
|
|
||||
| Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (2008) | |||||